INGORO YA YEZU NYIRIMPUHWE RUHANGO IBARUWA Y’INGORO YA YEZU NYIRIMPUHWE B.P.: 15 Ruhango, Ubukarani : (+250) 782 146 016 Gusaba isengesho : (+250) 786 377 986 Email: ruhangoyezunyirimpuhwe@gmail.com , Twitter&instagram: @sjm_ruhango, Facebook &Youtube : Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe Ruhango, website: www. ruhangosanctuary.org Ruhango, ku wa 06 Nzeri, 2026 Nyuza inkunga yawe kuri : MoMo pay: *182*8*1*288818# (Diocèse de Kabgayi); Banki ya Kigali: 100000746465(Diocèse Kabgayi), 100000971663(Centre Jésus Misericordieux), 100019098731(Ikibaya cy’amahoro); Banki y’abaturage : 443214211310138 (Centre Jésus Miséricordieux). Nkoramutima ya Yezu Nyirimpuhwe, Gira ineza n’amahoro bikomoka ku Mana Umubyeyi wawe! Yezu inshuti yawe aragusaba guhora umuteze amatwi no kuba maso muri byose, kuko bizakurinda gushyira ejo icyiza wari gukora none; bityo ukamenya ko n’igihe cyo kumukingurira umutima wawe atari ejo ahubwo ari uyu munsi. Ongera wumve Yezu ugusaba kumwumva agira ati: “Iyaba uyu munsi wakundaga kumva ijwi rye, ntugundirize umutima wawe”. Agukeneyeho kugira umutima nk’uwe, ukunda a bantu bose, ubabazwa n’abari kure y’Imana kandi aragusaba kwegera abanyabyaha uk abwir a ijambo ry’Imana ribahindura rikabafasha ku zibukir a imigenzereze mibi ibatandukanya n’Imana kugira ngo bazaronke ubugingo bw’iteka. Ni byiza ko uhorana ishyaka ryo kuba m uri Kiliziya, ugatega amatwi ijambo ry’Imana kandi ukayoborwa na ryo kugira ngo ubone uko witarura ibirangaza by’isi n’imigenzereze yayo y’umwijima igenda yimura Imana kubera ibyo ishukisha abantu, ikimika icyaha. Ijambo ry’Imana rizaguha imbaraga zo gutsi nda urwango n’uburyarya, rikurind e kubogamira ku ruhande rumwe no kugira abo wigizayo, rizagufasha kutagira abo ucira urubanza cyangwa urebera mu ndorerwamo y’intege nke zabo kandi riguh e kuba umuntu uhamye urangwa n’urukundo, ukwemera n’ukwizera. Nta bukr istu bwa nyamwigendaho. Nubwo ari byiza ko ugira isengesho ry’umwihariko, ibuka ko ari na ngombwa kunga ubumwe mu isengesho n’abandi bakristu muri Kiliziya , mu kurangamira Yezu mu gitambo cy’Ukaristiya, mu gushengerera, mu kuvuga ishapure, mu gusingiza Ima na n’andi masengesho. Ibyo uzabifashwamo no kwitabira u m u ryango w a agisiyo gatolika, umuryangoremezo n’andi makoraniro y’abasenga , uzirikana ko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina rya Yezu aba ari rwagati muri bo. Birashoboka ko ufite uburwayi bu komeye, wugarijwe na roho mbi, ufite ibyaguhungabanyije mu mateka yawe byagukomerekeje n’ibindi bigeragezo bitandukanye. Yezu uri rwagati muri twe, ni we wongeye kuguha amahirwe yo gusaba icyo ushaka mu izina rye, maze Data wo mu ijuru akagikora igihe gihu je n’ugushaka kwe, kuko yabidusenzeranyije agira ati: " Ndababwira ukuri: niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba, bazagihabwa na Data uri mu ijuru ”. Icyiza wifuza ko abandi bakugirira abe ari cyo nawe ubagirira , w ibuk a ko ibyiza ukorera bagenzi bawe ubitewe n’urukundo ubafitiye , aba ari uburyo bwiza bwo gukurikiza amategeko y’Imana abumbiye mu itegeko ry’urukundo Mu bikorwa byiza ukora n’isengesho utura rya buri munsi, ntugahweme kuzirikana no gufasha abayobagurika mu kwemera, a bihakanye Imana n’abari mu ngeso mbi zitandukanye kugira ngo bagarukire Imana. Ujye ubikor a wibuka ko nta muntu uba mubi ku buryo atahinduka, kandi ko nta kibi umuntu akora kita kurwaho n’impuhwe z’Imana. Komeza gukingurira Yezu umutima wawe, kandi uharanire iteka kunga ubumwe n’ U mutima we Mutagatifu, bityo mu kubaho kwawe kose u zaronke amahoro n’ibyishimo ukesha Yezu Kristu u mukiza wawe, W e utanga amahoro yuzuye. Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho nagufashe kubaho mu buzima busingiza Imana mu bihe byose. Horana amahoro! « Urukundo ntiruba mu magambo cyangwa mu byifuzo ahubwo ruba mu bikorwa... » P.J.Ste.Faustine No : 392